Vous êtes ici
Imvune isoba abunzi
ISBN:
978-2-930765-92-1
Date de publication:
11-2022
Format:
12,5x19,5
Volume:
156 pages
Catégorie:
Uwagirira uwo ubyaye urugomo
Amugira imfubyi agitoba akondo
Ari ko gashami gasigaye mu nda
Akaguha kwiteba Iyaguhanze
Icyiru wamuca ni ikihe
Nubwo utashibutsa akatera?
Uwaragiza uwo ubyaye uruguma
Akaba umupfakazi akigunga
Akabura uwamumara agahinda
Ukava ho wiyemeza guhora
Igihano wamuha ni ikihe
Nubwo utagarura uwagiye?
Kurazikubone Stanislas yize indimi n’ubuvanganzo muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR).
Yakoze umwuga w’ubwarimu mu mashuri yisumbuye anyuranye n’uw’itangazamakuru ku ivuko n‘ishyanga.
Avuga kandi yandika adategwa igifaransa, icyongereza n’ikidage.
Akora ubushakashatsi ku rurimi n’umuco nyarwanda yonse akunze.
Kuva akibyiruka ngiyo isoko y‘inganzo yagura ubutaretsa.
Prix | 15,00 € |