MUGENZI na KAYIZARIYA barakundana ndetse bari hafi yo kuzuza inama yo kurushinga. Ariko, hagati aho, MUGENZI baramwimuye bamujyana gukora ahandi. Nyuma bakomeje gushyikirana bakoresha inyandiko. Ariko KAYIZARIYA ntazi gusoma. Agomba gusomesha. Abo yita inshuti ze ashyira ngo bamusomere ni bo bamucurika bakamubwira ibitari byo. Bityo, urwari urukundo ruhamye baruhindura urwango runuka ku buryo n’ibyo kubana nyuma bitashobotse, MUGENZI akarushingana n’umuforomokazi bamenyaniye aho yimukiye; naho mugenzi we KAYIZARIYA akagumirwa azize ubujiji.