Uru rumenyintyoza rwanditse mu ruvange
Kuri byinshi bivugwa akenshi
Mu biganiro nozamubano
Kubyo abantu babamo bahura nabyo
Ku mirimo yabo no ku mubano
Kubyo mu rugo no mu mahuriro
Ku by'amajyambere na Gakondo
Ngo urulimi rubyibushywa no kuvuga
Ikinyarwanda gikize ukwacyo
Kigira imigani y'imigenurano
Kigira ibisakuzo n'incamarenga
Kigira amazina ahishemo inganzo
N'uburimburimbu buhuza abana
N'urumenyintyoza rw'abacyinjiye