Vous êtes ici

Igi ritariwemo umureti

ISBN: 
978-2-931266-02-1
Date de publication: 
08-2024
Format: 
14,8x21
Volume: 
114 pages

Muri iki gitabo, Flora Karenzi aravuga ubuzima bw'umugabo we Jean Paul Ntagara. Jean Paul Ntagara abenshi bamuzi kubera ibiganiro atanga ku mbuga nkoranyambaga, ariko burya ntawuzi uko yavutse, uko yize, 'ibigeregezo byinshi yahuye nabyo cyane cyane mu ntambra na jenoside yahitanye abayeyi n'abandimwe be akaroka, nyuma nawe agashaka kwicwa n'abari "babohoye" u Rwanda. Ni birebire ariko Jean Paul Ntagara yagiye abitoka kugeza igihe ahungiye akajya muri Canada. Ni inkuru iteye amatsiko tubashishikariza gusoma.

Flora Karenzi ni umwanditsi w’ibitabo bya « romans » ndetse n’amakinamico.
Yanditse kandi asohora ibitabo bitatu, kopi ibihumbi bitanu buri gitabo : Ishavu ry’abato, Ibanga n’Igihozo byakunzwe cyane cyane n’urubyiruko ndetse n’abakuze.
Yanditse kandi amakinamico anyuranye yakoreshejwe cyane mu mishinga igamije ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Yagize uruhare mu nyandiko zakorwaga n’ikigo TRAC mu gukumira no kwirinda  icyorezo cya  SIDA.

 

 

Prix15,00 €