Vous êtes ici

Cyusa cya Rusango

ISBN: 
978-2-930765-74-7
Date de publication: 
01-2021
Format: 
12,5x19,5
Volume: 
246 pages

Catégorie:

Iyi nkuru tuyikesha Ngaboyisonga umuhungu wasoretse agasaba umubyeyi we Muhorakeye kumuhishurira ukuri ku marengero ya se Cyusa yibuka ibihushukwa, ngo bityo na mushiki we Nyankesha amenyere ho uwo yita se atamuzi ingiro n'ingendo.

Imivugo igize iyi nkuru ni indinganire mu njyana n’indeshyo. Twumva mo  amajwi y'abantu babiri. Habimbura Ngaboyisonga asaba Muhorakeye kumusigira urwibutso rwa se Cyusa. Yongera gufata ijambo amubwira imihayo we na Nyankesha biyemeje yo kuzahora basizanira gusa n'ababaraze ifumba. Ijwi rindi ni irya Muhorakeye ubara inkuru y'uwo bafatanyije kurera, ryisanzura kugeza igicuku kinishye agasaba impeka kujya guhisha amaso. Nuko agasigara yongorera uwo yanze guheba mu nzozi zimuzonga, we yihenda ko azazima icyanzu maze akisangira uwo akumbuye icyusa.

Kurazikubone Stanislas yize indimi n’ubuvanganzo muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR). Yakoze umwuga w’ubwarimu mu mashuri yisumbuye anyuranye n’uw’itangazamakuru ku ivuko n‘ishyanga. Avuga  kandi  yandika adategwa igifaransa, icyongereza n’ikidage. Akora ubushakashaatsi ku rurimi n’umuco nyarwanda yonse akunze. Kuva akibyiruka ngiyo isoko y‘inganzo yagura ubutaretsa.

Prix15,00 €