Ubwo wikundira Ikinyarwanda
Bita ukwabo izagufasha
Kugenekereza no kutekereza
Kumenya imvano y’izina ryawe
N’ayo ababyeyi n’abakurambere
Ayo abaturanyi n’imilyango
N’abo bavuga cyangwa usoma mu bitabo
*
Iyi Bita ukwabo izagufasha gutekereza
No ku mahimbano n’ibisingizo n'ibibyiniriro
N’amazina y’ahantu ndetse n’ibintu
No ku buhanga bwo mu bisakuzo
N’imvugo nise urumenyintyoza
Waba wenyine no mu bandi
Abagusuye n’abo usanze
Aho muhuriye ku musingo
Abo musangiye ku ijambo
Nta nongera itagira akamaro
Soma usomeshe “Bita ukwabo”
Restez au courant de nos dernières nouvelles!